Ntabwo bisanzwe ko umuryango ubyara impanga z’abana badahuje uruhu nk’uko byabaye kuri ubu bigatangaza benshi.
Ni inkuru iba idasanzwe kubona umuryango w’umuzungu n’umwirabura wabyaye impanga bigatangaza cyane kubona babyaye abana badahuje uruhu. Umwe ari umwirabura undi ari umuzungu.
Umubyeyi witwa Libby Appleby yibarutse abana 2 b’impanga ariko badahuje uruhu baba bamwe mubavukiye muri Amerika bameze gutyo dore ko bidasanzwe ko umuryango ubyara abana badahuje uruhu nk’uko Ibinyamakuru byanditse iyi nkuru byabitangaje.
Muri izi mpanga uwomitwa Amelia niwe wavukanye uruhu rw’irabura mu gihe mugenzi we Jasmine bavukiye rimwe we ari umuzungu , umusatsi wera ndetse n’amaso y’ubururu.
Kuba bavukanye uruhu rutandukanye ntibyakuyeho kuvukana uturemangingo dusa , ibintu byatangaje benshi.