Nyuma yo guterwa inda n’Umurundi agahita atoroka Uwamahoro Sandrine aratabaza abahisi n’abagenzi ngo arebe ko hari umugiraneza wamufasha kubona ubuzima bwatuma abona ibyo kwita kubuzima bw’umwana yabyaye imburagihe.
Uyu mwana wahohotewe agaterwa inda kumyaka 15 gusa ngo yanze gukuramo inda kuko yagize ubwoba ko yamuhitana kandi ngo ntiyakwicira umwana bwaba ari ubunyamaswa.
Asobanura ukuntu yatwaye inda ari muto kandi ntakivurira yagize ati: “Nari mfite umuhungu twari inshuti igihe nabaga mu muhanda nari Marine kuko nari narabuze aho kuba, rero uwo muhungu yarambwiye ngo njye kumusura aho yabaga nibwo yahise amfata kungufu nanatabaje ambwira ko nintabaza anyica, rero ndyumaho ntabara amagara yanjye.
Kuva ubwo uwo muntu yahise agenda sinongera kumubona, icyakurikiyeho natangiye kugira iseseme ntangira guhurwa ibyo kurya kugeza menye ko arukubera ko ntwite. Igihe cyarageze ndabyara, ntawampebye habe n’igikoma nabonye gusa hari udushuti twange twampaga uko twifite wenda nka 500frw nyine ntakundi.
Ubu mbayeho nabi kuko ntacyo mbona cyo kurya cyangwa kunywa ngo umwana abone amashereka yokonka ninayo mpamvu nsaba abagiraneza ngo basi bamfashe ndebe ko nafonda ubuzima. Sinshaka guhora nsabiriza ahubwo ndashaka nibura igishoro nkacuruza utuntu basi nakuramo n’amata y’umwana. Sinshaka umpa ifi ndifuza unyigisha kuyirobera.”
Uwamahoro Sandrine ni umwe mubana bafashwe ku ngufu bakabyara bakiri bato kandi babayeho mubuzima buteye agahinda, arasaba Leta n’abaturage kurengerwa agafashwa kubona icyo akora cyabeshaho we n’uruhinja yabyaye.
Umwanditsi: Shalomi_wanyu