Umurezi mu mashuri abanza Peter Prince yateguje indirimbo yitsa ku businzi

11/03/2024 10:12

Ngayabahizi Pierre [ Peter Prince], usanzwe yigisha mu mashuri abanza ,akaba umwe mu banyempano bakomeje kugaragaza ubuhanga n’umuhate udasanzwe wo gukora umuziki atitaye ku buryo bimugora.Peter Prince akorera akazi k’uburezi ku kigo cy’Ishuri cya Gs Gikongoro.Yatangaje ko ababazwa cyane n’urubyiruko rugendera mu kigare,bigatuma rushorwa mu nzoga no mu biyobyabwenge bikarangira ubuzima bwabo bwangiritse.

Peter Prince akimara guterwa ishavu n’agahinda n’ubuzima urubyiruko rugenzi rwe rubayemo, yemeje ko yahise afata umwanya yakandika indirimbo atekereza ko izagira benshi ihindura imitima by’umwihariko abishoye mu busambanyi, ubusinzi n’ubwomanzi.Ati:” Iyi ndirimbo yanjye , nayitekerejeho kuva kera kandi nashatse kugaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe areba urubyiruko bityo ko rwareka ikigare”.

Yakomeje agira ati:”Mu kuri, urubyiruko rwinshi rwamaze gutandukira inzira yo kwiteza imbere ruyoboka ikigare (Peer Pressure ) rero nk’umurezi kandi nk’umuhanzi nasanze nkwiriye kugira uruhare rwanjye ntanga niyo mpamvu mu minsi ya vuba ndashyira hanze uwo mushinga kandi nizeye ko izasiga impinduka”.

Uyu murezi asanzwe atanga inama agafasha n’abari mu rukundo yifashishije ubuhanzi.Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Urunana’ irimo ubutumwa bukangurira abantu kugira Ubumwe n’Ubwiyunge. Indi ndirimbo yamenyekanyemo niyo yise ‘Uwo Nkunda’ na ‘You are Free’.Mu Rwanda hari intero ya ‘Tunyweless’ , igamije gufasha no kwibutsa abantu kugabanya urugero rw’inzoga bakoresha ku bw’ejo hazaza habo.Peter Prince wunze mu rya Leta y’u Rwanda yemeje ko umusanzu we w’indirimbo urawutanga vuba.

https://www.youtube.com/watch?v=2bSDsV5nj00&pp=ygUXdXJ1bmFuYSBieSBQZXRlciBQcmluY2U%3D

Advertising

Previous Story

Next Story

Nyambo yavuze ingano y’urukundo akunda Titi Brown

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop