Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi yatowe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu kwezi kwa Nyakanga.Yatowe ku majwi 99.1% mu gihe abatoye bose ari 1953 mu gihe abamutoye ari 1935.
Ubwo yari ahawe ijambo Umukuru w’Igihugu yagize ati:” Tuzi aho Igihugu kivuye naho kigeze.Ndabibashimira ko mu bigiramo uruhare rugaragara.Ikindi mbashimira ni icyizere muhora mungirira cyangwa mukomeza ku ngirira”.
Yavuze ko bihereye ku mwihariko w’imiterere y’u Rwanda , uko ruteye bifite icyo bisaba bitandukanye n’icyo abandi bo mu bindi bihugu basabwa.Ati:” Ibyacu ni umwihariko ushingira ku mateka, Ushingira ku rwego tugezeho rw’Amajyambere .Ushingira no k’umuco wacu.Umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza iteka.Bahora bagomba kwibuka mu buryo dukora ibyo aribyo byose ndetse ninabyo bishingirwaho iyo turi hano twaje mu rwego nk’uru rwa Demokarasi duhitamo abayobozi mu nzego zitandukanye”.
Yavuze ko amateka y’u Rwanda mu myaka 30 ishize akwiriye gutuma buri wese amenya uko akura mu nshingano mu nzego ndetse batekereza banatekerereza Igihugu.Ati:” Twiga iki , dushingira kuki kugira ngo twuzuze inshingano zacu ? Ibi nanone ndacyabibariza ko twese tuziranye , turakorana rimwe na rimwe iyo twabishatse nabwo iyo tutabishatse byitwa ko dukwiriye kuba dukorana”.
Yavuze ko hari uburyo bitandukanye bwo kwiga aho abantu bajya mu mashuri gusa ko hari ukundi kwiga guturuka mu buryo mu buryo abantu babaho n’ibibabaho.
Yasabye abantu kwirinda gukora no kuvuga batarabanza gutekereza.Ati:”Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bitari ngombwa bidutera ibibazo cyangwa se turabigabanya nibura”.