Monday, May 13
Shadow

Nyambo yavuze ingano y’urukundo akunda Titi Brown

Mu bakinnyi kazi bakina filime hano mu Rwanda bakunzwe uyu mukobwa Nyambo ntiwatinya kuvuga ko nawe arimo, yongeye kuvuga ku makuru yavuzwe ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umusore uri mu bakunzwe nawe wamamaye nka Titi Brown.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Murungi Sabin nibwo yahamije ingano y’urukundo akunda Titi Brown ubwo yavugaga ko we n’uyu musore ubundi Ari inshuti zisanzwe ndetse ko amukunda cyane aca amazimwe amaze iminsi avugwa ko bombi urukundo rugeze aharyoshye.

Muri iki kiganiro , Nyambo yabajijwe iby’urukundo rwe n’umubyinnyi Titi Brown avuga ko akunda uyu musore cyane ariko ko amukunda nk’inshuti ye magara.Ibintu byatunguye benshi dore byari bizwi ko umubano wabo utari urukundo rusanzwe ahubwo bakundana, uyu mukobwa rero yashyize akadomo ku makuru avuga ko bombi bashobora kuba bakundana ahamya ko bombi ari inshuti zikundana ubushuti busanzwe ariko bukomeye.

Igituma ubushuti bwabo tuvuga ko bukomeye nuko uyu mukobwa yavuze ko yabaye inshuti ya Titi Brown cyane. Icyakora Titi Brown yigeze kumvikana avuga ko kuba abantu bavuga ko akundana na Nyambo bidateze kwangiza ubushuti basanzwe bafitanye.

Ni nyuma yuko abo bombi Nyambo ndetse na Titi Brown bakomeje kugaragara mu mashusho menshi ariyo benshi bashingiraho bahamya ko bashobora kuba bakundana nubwo batabyemera.