Umuraperi ukunzwe cyane ku isi 6ixo9ine arashinjwa gutera inda umukobwa akamwima ubufasha

02/07/2023 22:01

Umukobwa ukomoka mu gace ka Florida arashinja umuraperi ukunzwe cyane ku isi 6ix9ine kumutera inda akamutererana ageze mu minsi yo kwibaruka.

Uyu muhanzi ubusanzwe ari mu bahanzi bakora injyana ya Hip-hop uri mu bakunzwe cyane, mu minsi yashize aherutse gukorera indirimbo ye mu gihugu cya baturanyi cya Uganda.

6ix 9ine yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batari bake, uyu mukobwa uri kumushinja kumutererana, arikumwaka Million 50 zamafranga y’urwanda za buri kwezi yo kwita ku mwana.Uyu mukobwa kandi aravuga ko burigihe ashatse kubwira uyu muraperi ibyumwana uyu muraperi ahunga, ndetse ko atigeze ajya no kumureba.

Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira hanze ifoto y’umwana hanze avuga ko uyu muraperi amubwira kubigira ibanga Kandi bajya guhura yaranze gukoresha ubwirinzi bwatuma batabyara.Yakomeje avuga ko uyu muraperi yamusuye ubwo yari amutwitiye ariko aho amariye kwibaruka ntiyongeye kuza no kumureba.

Uyu mukobwa yavuze ko kandi yumvaga uyu muhanzi azamuha amafaranga ngo akomeze abigire ibanga ariko siko byagenze kuko uyu muraperi yahise amwicaho ahantu hose yaba no kuri telephone.Ubusanzwe uyu muraperi afite abana babo, umwe amufitanye n’uwahoze ari umukunzi we witwa Sara Molina ndetse n’undi afitanye n’uwahoze ari umukunzi we nubundi witwa Marlayna.

Ibintu byo gutera inda bikabera ingaru ku bahanzi bikomeje kwiyongera cyane dore ko na Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria bikomeje kumukomerera nyuma yuko nawe ari gushinjwa gutera inda umukobwa witwa Ninathelite akanga kurera umwana.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: urbanislandz.com

Advertising

Previous Story

Umugabo ufite amasura abiri akomeje kuvugisha benshi ! Iyo isura y’imbere isetse iy’inyuma irarira

Next Story

“Mfite Tattoo 800 kumubiri wanjye ariko bituma abantu banyanga bakambuza no kujya mu birori bya Noheli” ! Umugore wishyize ho Tattoo yatangaje ko ababazwa n’abatamwumva

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop