Uyu mugabo witwa Edward Mordrake ukomoka ndetse wabaye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mpera z’ikinyejana cya 19 yatangaje abenshi doreko yari afite amasura abiri.
Amateka menshi avuga kuri uyu mugabo Edward yamenyekanye binyuze mu gitabo cyanditswe na George ndetse n’undi mugabo witwa David.Uyu mugabo Edward yavukiye mu muryango wabakomeye mu Bwongereza mu 1887. Yavutse ateye bitangaje kuko we yari afite isura imbere ndetse n’inyuma ndetse ayo masura yose yarafite amaso, ashobora guseka cyangwa kurira ariko adashobora kurya cyangwa kuvuga.
Abantu benshi bakundaga uyu mugabo kuko ngo yari aremetse bitangaje mbese bavigaga ko yari yarahahwe ubudasa n’Imana.Abari hafi cyangwa ababaga hafi yuyu mugabo Edward bavuga ko yari afite isura nziza imbere ariko isura yinyuma yo ho ngo yagaragaraga nkikibi kuko ho ngo yari mubi cyane.
Abantu babaga hafi y’uyu musore Edward n’ubundi bavuga ko batigeze bumva uyu Edward agira ijambo narimwe avuga.Uyu mugabo umunsi umwe nibwo yagaragaje ko ngo isura ye mbi y’ikibi haribyo yamubwiye asaba abaganga ko bamukuraho isura y’inyuma ariko habura umuganga n’umwe wabimukorera n’ubwo nyuma yaje kwitaba Imana.
Gusa mu byukuri nta foto igaragaza uyu Edward ibaho, kuko ifoto ihari ni iyahimbwe bagendeye kubyo bumvishe.Mu 1783 haje kuvuka undi mwana umeze nka Edward aza gupfa nyuma y’imyaka 4 avutse kuko yapfuye 1787, igihanga cy’uwo mwana cyabitse ahabikwa ibintu bitangaje mu Bwongereza.
Hari undi mwana w’undi wavutse afite amasura abiri, witwa Tres Johnson wabayeho imyaka 15, ngo avuka yahuye nibibazo byinshi harimo nko kuribwa mu mutwe cyane.Abantu bakomeje kuvuga ko abantu bameze gutyo batabaho dore ko hari nabavuga ko Ari amadayimoni.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: afrinik.com