Ish Kevin wamamaye mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, yatangaje ko yabeshyewe n’ibinyamakuru bimwe bikamwandikaho amagambo atariyo nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekaniye abasore bakekwaho ubujura bikavugwa ko bayogoje Kigali.
Dr. Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu basangiraga n’aba basore ibyibwe harimo na Ish Kevin, umuhanzi mu njyana ya Hip Hop. “Ish Kevin Wabakiraga mu nzu ye hariya mu Kagarama , Uwitwa Logan ndetse n’Uwitwa Producer Olivier” .Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B Thierry, yavuze ko iperereza nirirangira aba barimo na Ish Kevin , ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.
Ish Kevin yagize ati:”Narinziko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bita gikorwa na media zikomeye nka igihe na cg Inyarwanda .Izi nkuru ziri totally wrong. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga report kuri ibi binyoma.Aba bana biba Ntago mbazi.Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa”.
Narinziko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bita gikorwa na media zikomeye nka @IGIHE cg c @Inyarwandacom .Izi nkuru ziri totally wrong. Mugitondo ndajya kuri @RIB_Rw gutanga report kuri ibibinyoma.Aba bana biba Ntago mbazi.Kandi ni ibintu @RIB_Rw yacu itayoberwa. pic.twitter.com/fs9nALGpZt
— ISH KEVIN (@Ishkevin_) April 2, 2024