Ani Elijah usanzwe akinira ikipe ya Bugesera FC , arifuza kuba umukinnyi w’u Rwanda.
Rutahizamu Ani Elijah ukomoka muri Nigeria.Ani uyoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda aho amaze gutsinda 14 akurikiwe na Victor Mbaoma ufite 13 yasabye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba yakinira Amavubi.
Nta byinshi byari byamenyekana gusa amakuru dukesha Isimbi, abayobozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda babibwiwe ndetse n’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi akaba yarishimiye urwego rwe ku buryo amubonye hari icyo yamufasha.
Kuri ubu u Rwanda rwitondera cyane gutanga Ubwenegihugu nyuma yo guhabwa muri 2014 ubwo rwahaga Daddy Birori ubwenegihigu afite ubundi.Muri 2022 Umunya-Cote D’Ivoire Gerard Gohou yarabuhawe ariko nawe ntiyongera guhamagarwa.