Koffi Olomide agiye kujya muri Politike ya Congo

03/04/2024 20:46

Umwami wa Lumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide , yahishuye ko agiye kwiyamamariza kujya mu Nteko ya Sena muri iki gihugu.

Umuhanzi Koffi Olomide ukunzwe n’abatari bake, yatangaje ibi , yemeza ko agomba kwiyamamaza.Koffi Olomide aziyamamariza muri Sub- Ubangi Intara iherereye mu Majyaruguru ya DRC. Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kujya mu Nteko ya Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya  Sub-Ubangi , anyuze ku ishyaka rya AFDC-A Party rifite benshi mu bayobozi kuri iyi ngoma ya Felix Tshisekedi.Amatora kuri uyu mwanya wa Sena azaba mu byumweru 6 biri imbere”.

 

Ubusanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba.Yahawe inshingano zo kwamamaza umuco wo muri Congo iwabo muri 2022.Ubusanzwe yamamaye mu ndirimbo zitandukanye.Koffi ni umuhanzi ubimazemo imyaka itari mike.Yakunzwe n’abantu benshi ku buryo kugeza ubu afatwa nk’umwami wa Lumba muri iki gihugu.

 

Advertising

Previous Story

Umuraperi Ish Kevin yavuze ko yabeshyewe n’itangazamakuru

Next Story

Bruce Melodie waryohewe na Amerika azagaruka ?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop