Advertising

Umuraperi Green P ntabwo yabashije gushyingura kuri se umubyara uherutse gupfa

08/24/23 13:1 PM

Umuhanzi munjyana ya Hip Hop akaba umuvandimwe wa The Ben , ntabwo yabashije gushyingura kuri se umubyara wpfuye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

 

 

Uyu muhanzi wamamaye mundirimbo zitandukanye , amakuru avuga ko atigeze abasha kwifatanya n’abavandimwe barimo The Ben, mu muhango wo gushyingura umubyeyi wabo , dore ko yashyinguwe tariki 23 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusororo.

 

 

Nubwo uyu muhanzi ataje,ngo inshuti ze babana mu Mujyi wa Dubai, bakoze umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa se umubyara ndetse ngo bifatanya nawe mukababaro ko kubura umubyeyi we.

 

 

Mu Rwanda ubwo uyu mubyeyi yararimo gushyingurwa , The Ben , yavuze ko umubyeyi we yaranzwe n’ubutwari ndetse yongeraho ko ari nawe wamwinjije muri muzima agatuma amenya gucuranga gitari.

 

Sponsored

Go toTop