Advertising

Umuraperi Desiigner wamamaye mu ndirimbo ‘Panda’ yakatiwe gufungwa imyaka 2 acibwa n’amande kubera kwikinishiriza mundege

09/19/23 11:1 AM
1 min read

Umuraperi Desiigner wo muri America , yatawe muri yombi azira kwikinishiriza mundege ndetse acibwa n’amande.

 

 

Sidney Royel Selby III , wamamaye nka Desiigner ku myaka 26 yamaze gukatirwa imyaka 2 azira kwikinishiriza mu ndege acibwa n’amande asaga Ibihumbi magana 5 by’amadorali.

 

Uyu musore yarezwe ibi ubwo yari i Tokyo Minneapolis tariki 17 Mata muri uyu mwaka.Amakuru yamuganishije ku ifungwa rye , avuga ko yabonwe n’abakozi bo mundege baramubuza, arongera aritwikira arakomeza arabikora.

 

Amakuru avuga ko uyu musore yafashwe amashusho agera kuminota 5 n’abakozi bo mundege ya Delta ndetse ubuyobozi bwayo bushimangira ko yasabwe kenshi kubihagarika ariko akabyanga nk’uko Ibyamamare babitangaza.

 

Ikinyamakuru TMZ cyandikira muri Amerika na cyo kivuga ko uyu muraperi yaciwe aya mafaranga agahabwa n’iki gihano kubera kwinangira dore ko yari avuye mu Buyapani asubiye murugo iwe.

 

Nyuma yibi uyu muhanzi ubwe yavuze ko yasabye imbabazi ndetse ko ngo yagiye kubonana n’abamufasha mu mitekerereze bamujyana no kwa muganga.

 

Desiigner yakatiwe imyaka 2 isubitse.Umunyamategeko we yasabye ubutabera kudashyiraho amananiza ashobora kuzatuma atemererwa kugira aho ajya kandi ari umuhanzi mpuzamagahanga unafite ibitaramo yateguye.

Go toTop