Byinshi wamenya kundwara yangije ubuzima bw’umuhanzi Celine Dion igatuma ahagarika ibitaramo bizenguruka Isi yari yaratangiye

18/09/2023 20:57

Umuhanzikazi wamamaye ku isi Celine Dion , amaze igihe kitari gito arwaye indwara idafite umuti ndetse n’urukingo nk’uko byemejwe n’uwayikozeho ubushakashatsi.Nyuma yo gufatwa n’iyi ndwara Celine Dion yaharitse ibitaramo byose yari afite maze ajya kwitabwaho anisegura kubafana be.

 

 

 

Ubusanzwe iyi ndwara arwaye ifata umuntu mu mitsi no mu bwonko igatangira kugaragara mu rutirigongo rw’uyirwaye.Iyi ndwara kandi yangiza imiterere y’umubiri y’uyirwaye , ikangiza umugongo inyuze mu rutirigondo, ndetse ikagera no mu bindi bice by’umubiri.N’ubwo ifata gutyo ariko ubusanzwe yitwa ngo ‘Stiff Person Syndrome’.Iyi niyo yatumye ahagarika ibitaramo bizenguruka Isi yari afite.

 

 

 

Mu mashusho yashyizwe hanze anyuze kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ari mu buribwe bwa ‘Spasms’ , byanatumye atakaza ubushobozi bwo kugenda no kuririmba.Muri aya amashusho uyu muhanzikazi yagize ati:” Nk’uko mubizi ntakintu na kimwe nigeze mbahisha , kuko nahoze mbabwira buri kimwe , gusa ntabwo mu minsi yashize nari niteguye  kugira ngo icyo mbabwira aruko ubu nditeguye.

 

 

Mu byukuru, maze igihe mpanganye n’ibibazo by’ubuzima bwanjye kandi ni igihe kirekire, byarankomereye cyane guhangana kugira ngo nshobore guhangana nabyo byose ndetse ngo mbashe no kuvuga buri kimwe kitagenda mu buzima bwanjye.Rero ukuri ni uko mu minsi yashize bansanzemo indwara ifata mu mitsi cyane yitwa ‘Stiff Person Syndrome (SPS) , Ubwo twari tukiri kwiga kuriyo rero ninabwo namenye ko ariyo yanteye uburibwe bwose mazemo igihe (Spasms) kandi bwafashe kuri buri gice cy’ubuzima bwanjye.Iyo ndimo kugenda ndababara , ntabwo mbasha kuririmba kubera ijwi “.

 

 

Ikigo cyitwa National Organization for Rare Disorders (NORD), cyagaragaje ko iyi ndwara Celine Dion rwaye (SPS), ifata umuntu umwe mu bantu Miliyoni , igafata agore cyane kurenza abagabo kandi ikigaragaza mu gihe bagiye kugera muzabukuru.

 

 

 

Mu by’ukuri ikintu gitera iyi ndwara ntabwo cyari cyamenyekana , gusa abahanga bamwe bemeza ko ikomoka kuyindi yitwa ‘autoimmune disorder’.Iyo umuntu urwaye iyi ndwara arimo gusuzumwa hafatwa amaraso ye hakifashishwa n’ibindi bipimo.

 

Uyu muhanzikazi Celine Dion we yasobanuye ko kubana n’iyi ndwara ari ibintu bigoye cyane.Yagize ati:”Ndimo gukora cyane nkakorana n’umutoza wanjye usanzwe amafasha kugira ngo ndebe ko nagarura imbaraga n’ubushobozi bwo kongera kuririmba nanone, ariko icyo namaze kubona ni uko bikomeye”.

 

 

 

Yakomeje agira ati:”Njye iyo ndimo gutarama , mbanifuza gutanga 100%, ariko ubungubu ntabwo biri kunkundira”.Celine Dion , ni umwe mu bahanzikazi bakora iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abakunzi babo ari nayo mpamvu yabaye ahagaritse ibitaramo kugira ngo abanze yiyiteho.

Advertising

Previous Story

Yarakunzwe none yarabuze ! Umuhanzi Kitoko wavuzweho ubukwe ntibube yabaye nk’imari asa n’uwiyibagije studio

Next Story

Umuraperi Desiigner wamamaye mu ndirimbo ‘Panda’ yakatiwe gufungwa imyaka 2 acibwa n’amande kubera kwikinishiriza mundege

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop