Umuraperi Busta Rhymes yavuze ko gukorana indirimbo na Burna Boy byamwigishije byinshi

28/11/2023 10:02

Nyuma yo gukorana n’umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika no hanze yayo , Busta Rhymes , yakeje Burna Boy agaragaza ko azimira kongera gukorana nawe.

 

Mu kiganiro yagiranye na ‘Podcast , Capital Xtra, Busta Rhymes , yemera ko gukora indirimbo na Burna Boy aribyo bintu bya mbere yabonye byamusigiye isomo rimokeye muri muzika amazemo imyaka myinshi.Rhymes yasobanuye African Giant aka Burna Boy ,nk’umuhanzi utajya ahumiriza iyo ari gukora indirimbo.

Yagize ati:”Gukorana na Burna Boy , byambereye isomo rikomeye, ni amasomo menshi nize mu buzima bwanjye.Uyu musore akora vuba vuba kandi neza.Iyo azi neza ibyo agiye gukora ntabwo atinzamo, ngo yangize igihe.Uyu musore ni mubi cyane”.

 

Busta, yagaragaje ko umuhanzi Burna Boy ari we muhanzi ukorana imbaraga muri muzika by’umwihariko mu gihe cyo gufata amajwi bituma benshi bagaruka ku izina yihaye ‘The African Giant’ bahita barimuhamya.Yagaragaje ko kandi nyuma yo gukora bicaye hamwe akamucurangira zimwe mu ndirimbo ze , agaragaza ko aribyo bihe byiza azakumbura.

 

 

 

Advertising

Previous Story

Byamenyekanye ko wamusore w’imyaka 36 watemye nyina w’imyaka 68 amuhoye ubugari yari yatashye yasinze

Next Story

Umukobwa inda ye yavuyemo nyuma yo gushyira hanze amashusho ayigaragaza, aboneraho umwanya agira inama abakobwa kujya bahisha inda zabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop