Byamenyekanye ko wamusore w’imyaka 36 watemye nyina w’imyaka 68 amuhoye ubugari yari yatashye yasinze

28/11/2023 09:33

Ni Kenshi abantu babwirwa kureka kunywa inzoga cyangwa bakanywa nke ariko bikaba ikibazo [ Tunyweless].

Akenshi usanga inzoga zikoresha abantu ibintu bibi batazi ndetse batateguye harimo kurwana ndetse Hari ingo nyinshi zisenyuka bitewe nuko umwe muri abo bashakanye Hari uwo inzoga zagize imbata.

 

Mu gace kitwa Muranga muri Kenya, haravugwa inkuru yababaje benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho Umusore w’imyaka 36 yagiye kunywa inzoga maze agataha mu rugo yasinze cyane bikarangira arwanye na nyina umubyara akamutema.Uyu musore ubusanzwe yitwa Patrick Njoroge, bivugwa ko yarwanye na nyina umubyara ubwo yatahaga yasinze.

 

Ubwo yarwanye na nyina umubyara byarangiye afashe umuhoro maze atema nyina ibintu bikomeje kubabaza imbaga nyamwinshi.

 

Nkuku umuvigizi wa Police muri Ako gace witwa Gitona Murungi abivuga, uyu mubyeyi w’imyaka 68 yitwa Magdalene Wangechi akaba nyina ubyara Patrick Njoroge, yari Ari mu rugo ubwo umuhungu we yatahaga avuye kunywa inzoga agataha yasinze Aribwo baje no kurwana bitewe nuko uyu musore yari yataye umutwe yasinze atazi ibyo arimo gukora.

 

Bivugwa ko uyu musore yakubise nyina umubyara ndetse akanamutema cyane bikabije, abaturanyi bavuga ko baje basanga umucecuru atakibasha kuvuga mbese ko yari amaze kugirwa intere n’umuhungu we yibyariye, byarangiye umucecuru apfuye.

 

Uyu musore yagerageje kwiruka ariko afatwa n’abaturage bari baje kureba ibibaye, kuri ubu uyu musore Ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Yahoze ari umufana we ! Bruce Melodie yatewe ishema no guhura Shaggy ku nshuro ya mbere nyuma yo gukorana indirimbo

Next Story

Umuraperi Busta Rhymes yavuze ko gukorana indirimbo na Burna Boy byamwigishije byinshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop