Umuhanzi The Ben bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyoni 41 agiye gukorera igitaramo kidasanzwe mu Burundi

by
04/09/2023 17:54

Umuhanzi Nyarwanda uherutse gupfusha Se umubyara Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera mu Burundi.

 

Iki gitaramo cyagombaga kuba mu matariki yatambutse gusa kiza kwegezwa inyuma kubera ko The Ben yari mu byago byo kubura se kikaba kizaba tariki ya 1 Ukwakira 2023.

 

 

Benshi mu baturage bo mu gihugu kibanyi cy’u Burundi bifuje kenshi gutaramirwa na The Ben gusa kutumvikana kumafaranga bikagenda biba imbogamizi.Ibi byagaragaye mu mwaka washize aho amakuru yavugaga ko The Ben azabataramira ariko bikarangira atabataramiye.

 

 

Nk’uko bivugwa na InyaRwanda ngo muri Contract yahawe The Ben , hagaragaramo amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 35 by’Amadorali ya Amerika bivuze ko mu Mafaranga y’u Rwanda ari 41,292,010 RWF arenga. y’Amafaranga y’u Rwanda.

 

Uyu niwe muhanzi umaze guhabwa akayabo mu gihugu cy’u Burundi dore ko aya mafaranga arenga ari Miliyoni 41.,292,010 RWF.The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi nk’uko imibare ibigaragaza.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuramyi Rene Patrick yinjije umugore we usanzwe ari umunyamakuru wa RBA muri muzika y’indurimbo z’Imana – VIDEO

Next Story

Nyiramana wamamaye muri Seburikoko yashyinguwe mu marira n’agahinda kenshi ku nshuti ze n’umuryango – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop