Umupolisi yarashwe ahita apfa ubwo yari arimo gusambana n’umukobwa mu gihuru ahitwa Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.
TimesLive yatangaje ko Bwana Judas Chiloane w’imyaka 60, umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa Bushbuckridge, bivugwa ko yarasiwe mu ntebe z’inyuma z’imodoka ya Ford Ranger bakkie abiri ubwo yari ashishikaye ari kwiha akabyizi n’umukunzi we.Icyakora ngo abarashe ntacyo batwaye umukunzi w’uyu mupolisi
Ku wa mbere, tariki ya 15 Werurwe,nibwo abantu babiri bakekwaho icyaha, Charles Mbungeni Mabuza na Howard Mashego,bakekwaho ubwo bwicanyi, bagejejwe imbere y’urukiko.Kapiteni Dineo Sekgotodi, umuvugizi wa Polisi ya Hawks yagize icyo avuga ku byabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Werurwe;
Ati: “Aba bagabo bombi batubwiye ko ubusanzwe bajyaga hafi y’umuhanda wa Graskop [aho Chiloane yiciwe] kugira ngo basahure abakundanye bakoreshaga ako gace bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.”Aba bavuga ko bamwambuye imbunda ye mbere yo kumurasa mu itako no ku mubiri hejuru. Umukunzi we yashakishije ubufasha, maze abapolisi bahageze, batangaza ko mugenzi wabo yapfiriye aho.