Umuvugabutumwa utaramenywa izina akomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranya mbaga aho hacicikanye amashusho ye ari mu isenga ry’intare.
Uyu mugabo ngo bijya gutangira yahamagaye abayoboke be bose kuza bakareba ngo ibyo Imana ikora. Yavugaga ko ntacyakora ku mukozi w’Imana niko gufata umwanzuro wo kujya mu isenga ry’intare arikingirana imbere yabigishwa be bose.
Muri iyi minsi amatorero akomeje kuba menshi ndetse n’abavugabutumwa nabo Niko biyongera aho usanga abenshi babikora kubwinyungu zabo bwite bityo bagakora uko bashoboye ngo barebe ko bakurura abayoboke bityo babone uko babasaruramo agatubutse.
Uyu mu Pasiteri rero nawe yakoze ibi mu buryo ngo bwo kwereka abayoboke imbaraga z’Imana ndetse abikora yigereranya na Daniel wo muri Bibiliya wataye mu rwobo rwabagamo intare zari zimaze igihe zitarya ariko ntiyagira icyo aba kuko intare nazo zaramutinye ntizamukoraho.
Uyu mu Pasiteri mu kwigereranya na Daniel rero yikingiranye mu isenga ry’intare ryarimo intare 3, yizeza abayoboke be ko ntacyakora ku mukozi w’Imana. Gusa siko byagenze kuko habuze gato ngo zimurye nk’uko bigaragazwa n’amashusho aho imwe muri zo yamufashe akaboko hafi ku gaca.
Amashusho ye ari mu isenga ry’intare akomeje kuvugisha benshi bavuga ko muri iyi minsi kubona umuvugabutumwa wanyawe wukuri bigoye.Ese wowe ubyumva Ute!??
Source: fleeklooded.com,