Umupasiteri yapfuye ashaka guca agahigo ka Yesu wamaze iminsi 40 atarya

22/04/2023 08:33

Guca agahigo biba igihe umuntu akoze ibintu bikomeye birenze ibyakozwe mu gihe cyatambutse, ariko bisaba gukoresha imbaraga nyinshi n’ubwenge kubera ko kugira ngo kitwe agahigo ni uko aba ari ikintu gikomeye cyidapfa gukorwa n’ubonetse wese.

Nk’uko tubikesha wikipedia, ku isi abanyabigwi bahabwa ibyemezo by’ishimwe na Guinness World Records, aho igitabo cya Guinness World records gishyirwamo abantu baciye uduhigo buri mwaka. Iki gitabo kikaba cyarashyizweho mu 1955 n’abahungu b’impanga, Norris na Ross McWhirter bo mu Bwongereza.

Abantu benshi biganjemo abapasiteri bagiye bashaka guca agahigo nyuma yo kumva inkuru ya Yesu umaze imyaka 2023 abaye ku isi, ko yamaze iminsi n’amajoro 40 atarya atanywa. Gusa nta n’umwe urabigeraho.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa guinnessworldrecords, umuntu washoboye kumara iminsi atarya ni Angus Barbieri ukomoka mu bwongereza. Angus Barbieri anywa icyayi, ikawa, amazi, fanta, na vitamini gusa. Igihe yari ari mu bitaro, yamaze iminsi 382 nta byo kurya akojeje ku munwa. Hari kuva Kamena 1965 kugera Nyakanga 1966, aho yavuye ku biro 214 agasigarana 85.

Reka rero umupasiteri umwe muri Africa y’Epfo witwa Alfred Ndlovu ashake kwigana Yesu ndetse ngo abe yanamurenza ku minsi n’amajoro 40 atarya atanywa, maze aza gupfa agejeje ku minsi 30 gusa.

Alfred Ndlovu w’imyaka 44 yavuye iwe yerekeza mu butayu mu masengesho, mbese ajya kwihererana n’Imana nta kimubangamiye. Akaba yari azwiho kwizera cyane ko yakwimura n’imisozi, ariko urupfu rwe rwaje gutungura abo mu rusengero no mu muryango we.  

Umwe mu nshuti ze za hafi, yavuze ko yari umugabo wizera Imana cyane, ko byamubabaje kumva uburyo yapfuyemo. Ngo nyuma y’ukwezi nibwo yumvise iby’urupfu rwe, maze biramubabaza cyane.

Bivugwa ko yari umugabo ukomeye ndetse w’umunyedini cyane, utaritaga no ku myaka yari afite. Yapfuye amaze iminsi n’amajoro 30 atarya atanywa, habura iminsi n’amajoro 10 ngo ace agahigo ka Yesu. Yari wenyine mu ishyamba, umubiri we wabonywe n’abahisi mu ishyamba niko guhamagara polisi.

Ntawamenya niba ari Imana yamwijyaniye, cyane ko ngo nta muntu bari bari kumwe muri iryo shyamba yari amazemo iminsi 30 asenga.

Nk’uko tubikesha heathline, ngo ubusanzwe utarya utanywa ushobora kumara igihe kigera ku cyumweru ukiri muzima, ariko ubyibushye niwe watinda gupfa kurusha unanutse bitewe n’ibinure.

Ni mu gihe uyu mupasiteri we yamaze iminsi 30, ibintu byumvikana ko na cyo ari igitangaza.

Source: The viral blogs via newslexpoint

Advertising

Previous Story

Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe ukinjira mu rukundo

Next Story

Dore ibyo abagabo batari bakwiriye gukorera umyanya yabo y’ibanga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop