Intambara y’amagambo hagati ya Element Elee na Noopja bapfa injyana

31/01/2024 12:44

Mu minsi yatambutse nibwo ku mbuga Nkoranyambaga za Country Records batambukijeho itangazo bavuga ko bamaze gushyira hanze injyana nshya bise ‘AFRO GAKO’ bavuga ko ari ikintu gishya bamaze igihe barema .Muri ubu butumwa batangaje ko hari abayigizemo uruhare ndetse ko hari na zimwe mu ndirimbo zamaze gukorwa muri Afro Gako.Mu butumwa bwabo bagize bati:”Ni ikintu kidasanzwe tumaze iminsi dukora #AFROGAKO.Ni igitekerezo cya Noopja/Countryrecords”.Muri ubu butumwa bakomeje bashimira King James , Manick na Juno Kizigenza nka bamwe mu bahanzi bamaze gukorera muri iyi njyana.

 

Nyuma yo kubona ubu butumwa Element Elee kwihangana byamunaniye nawe ajya kumbuga Nkoranyambaga ze , agaragaza ko injyana iri kuvugwa ya AFRO GAKE, ariwe yavumbuye imyaka myinshi itambutse ndetse ko ngo iyanyayo itari yajya hanze.Uyu muhanzi akaba n’umwe mu bakora indirimbo yavuze ko iyo we azashyira hanze itandukanye cyane nirikuvugwa asezeranya abakunzi b’umuziki kuzanyurwa nayo.

Yagize ati:”Ndimo kubona ama ‘Tags’ na ‘Mentions’ zitandukanye zigaruka kuri AFROGAKO.Ariko iyo siyo Afro Gako njye ndimo kuvuga hano.Afro Gako yanyayo iracyari gutunganywa.Byamfashe imyaka kugira ngo mvumbure injyana nyishyire hamwe, rero mutegereze mwihanganye kandi gutegereza kwanyu bizahabwa agaciro”.

 

 

Element wahoze muri Country Reocords ari naho yamenyekaniye , akaza kujya muri  155am , na Noopja wahoze ari umuyobozi we , bakomeje gushyira murujijo benshi kubera iyi njyana.Amakuru kandi avuga ko indirimbo yitwa  Abahungu Juno Kizigenza aherutse gusohora muri iyi Njyana, yari yarasohotse mbere , isohowe na Kodo KUTINI yitwa Coca Cola yari yarasohoye kuri EP ye yiswe MAKAVELI

 

Advertising

Previous Story

Ndi single kuko abagabo bose bantinya, inkwano umugabo uzanshaka azatanga ni Miliyali 1 na million 500 ! Ssaru

Next Story

Umupasiteri yafunzwe azira gutera inda umukobwa w’imyaka 16

Latest from Imyidagaduro

Go toTop