Abakobwa babiri bavukana bakorera umurimo w’Imana mu itsinda rya ‘Alicia&Germaine’, bagiye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’iyo bise ‘Rugaba’ imaze igihe gito isohotse.Ni indirimbo byitezwe ko izashimisha ndetse igakora ku mitima y’abakirisitu muri rusange.
Ni abakobwa bo mu Karere ka Rubavu ariko bamaze gukora kuri Roho za benshi bigendanye n’imyandikire yabo, imiririmbire n’injyana biba mu ndirimbo zabo, bituma benshi babishimira ku bw’amavuta basizwe.Ni abakobwa bafatanya umuziki wo kuramya n’amashuri asanzwe ariko bakabishobozwa nayo.
Bo ubwabo bavuga ko intego bafite muri muzika ari ugukwirakwiza ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwiza bwayo. Alicia yagize ati:”Iteka intego yacu, ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Umucunguzi Yesu Kirisitu binyuze mu ndirimbo”.
Ufitimana Innocent, Ise wa Alicia na Germaine , akaba ari nawe ubafasha bya hafi, yavuze ko indirimbo nshya bise ngo ‘Wa mugabo’ izaba ari indirimbo nziza ihembura imitima. Ati:”Twavuga ko indirimbo yarangiye kuko iri kunogerezwa ku buryo mu minsi mike, amashusho arajya hanze”.
Ubutumwa bwiganje muri iyi ndirimbo , ni ugutangaza ko abari muri Yesu baba batimaje kandi bakomorwa ibikomere baterwa n’Isi mbi nk’uko byagarutsweho na Germaine wavuze ko bizera ko ababyeyi bashobora gusiga uwo babyaye ariko ko Imana itabikora kuko ariyo ihanagura amarira y’ababoroga.
Alicia na Germaine, bakomeje gusaba abakunda Imana kubashyigikira mu ivugabutumwa binjiyeyo no basangiza abandi ibihangano byabo kugira ngo ubutumwa bw’Imana bugere kure ndetse bakaba bishimira ko kuva muri 2024 gusa, bamaze kugira Views 600,000 z’abarebye ibihangano byabo kuri YouTube.Indirimbo nshya bafite iherutse kujya hanze bayise Rugaba.