Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yaguye mukibuga arapfa mbere y’uko aza gukina n’Amavubi

15/11/2023 15:18

Inkuru ibabaje kubafana b’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ni inkuru y’umunyezamu wabo wapfuye azize indwara y’umutima ubwo yari mu myitozo imutegura kuza mu Rwanda guhangana n’Amavubi.

 

Uyu munyezamu George Chigova wa Zimbambwe , yaje kugira ikibazo cy’umutima mu kwezi kwa 7 bituma ava mu mikbuga kugeza ubwo amakuru y’urupfu rwe yatangajwe.

Uyu mukinnyi wakiniraga mu gihugu cya Amerika ndetse akaba yaranakiniye ikipe ya Dyanamos.Amakuru avuga ko uyu musore yakuriye mu ikipe ya Aces Youth Soccer  Academmy , yapfuye ku myaka 32 y’amavuko.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Super Sport United muri Afurika y’Epfo yapfiriye muri Afurika y’Epfo aho yari anatuye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa herald.co.zw, avuga ko uyu musore yari yarasabwe kuva mu mupira gusa ngo akabitinza.Akiva mu ikipe ya Dyanamos  yahise ajya mu ikipe ya Supersports muri Afurika y’Epf ayikinamo umwaka umwe ajya muri Polokwane City 2015 kugeza muri 2020.

 

Src: soccer24

Advertising

Previous Story

Rayvanny na Harmonize bari mu ntambara zo gupfa umukobwa n’ibihangano

Next Story

Dore ubusobanuro bw’izina Daniel , imico n’imiterere by’abaryitwa

Latest from Imikino

Go toTop