Rayvanny na Harmonize bari mu ntambara zo gupfa umukobwa n’ibihangano

15/11/2023 14:52

Abahanzi bamamaye murizika ya Tanzania ,  Harmonize na Rayvanny ntabwo bari kujya imbizi nyuma y’aho aba bombi bikomeje kuvugwa ko urwango  rwabo rwaturutse kuri Paula Kajala no kubihangano bishya bafite muri muzika.

 

 

Aba bahanzi bombi bafitanye amateka.Harmonize na Rayvanny bombi batangaje ko bazashyirira hanze imishinga yabo icyarimwe.Rayvanny yatangaje ko hari umushinga w’indirimbo 5 ‘5.4.U’ yari bushyirire hanze rimwe  tariki 24 Ugushyingo 2023, mu gihe na Harmonize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo yise ‘Visit’ Bongo’ nano kuri iyo tariki.

 

 

Ubwo yatangazaga ibyizo ndirimbo Rayvanny yagize ati:”Indirimbo 5 zanyu tariki 24 Ugushyingo 2024”.Uyu muhanzi agitangaza ibi abafana ba Harmonize ntabwo bamworoheye kuko yahise atangira kwibasirwa cyane bamubwira ko ashaka kwigana umuhanzi wabo.

 

 

Umufana umwe yaragize ati:”Wananiwe gushaka indi tariki nanone urimo kwigana Konde [Harmonize]”.Undi ati:”Ikibi cyawe ni uko iyo wumvise ko Konde yashyize hanze indirimbo nawe uhita uyitangaza”.

 

 

UBYO GUPFA UMUKOBWA

Aba bahanzi bombi bagiye bumvikana bapfa Paula Kajala umukinnyikazi wa Filime muri Tanzania , akaba umwana Fridah Kajala wakundanga na Harmonize.

 

 

Mu gihe kimwe, ubwo Harmonize yakundanaga na Fridah Kajala, na Rayvanny yakundanaga na Paula gusa nanone bikavugwa ko Harmonize nawe yakundaga Paulah ndetse akamufatanya na nyina kugeza no mu gihe Rayvanny yasubiraga kwa Fahyvanny wamubyariye.

 

Ibi nabyo byakuruye urwango rukomeye hagati yabo bombi  kugeza na magingo aya.Mu minsi yashize ubwo bahuzwaga n’igitaramo cya Wasafi , byagaragaye ko basubiranye ariko bisa n’aho urwishe yambwa rukiyirimo.

 

 

Advertising

Previous Story

Live : Stade ya Huye Amavubi agiye gutsindira ho Zimbabwe iri kurimbishwa

Next Story

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yaguye mukibuga arapfa mbere y’uko aza gukina n’Amavubi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop