Dore ubusobanuro bw’izina Daniel , imico n’imiterere by’abaryitwa

15/11/2023 16:41

Izina Daniel yitwa abantu benshi ariko usanga hafi ya bose batazi icyo rishatse gusobanura ari nayo mpamvu twahisemo kubashakira ubusobanuro bwaryo.

 

Izina Daniel rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo, rikaba risobanuye ngo ‘Imana niyo mucamanza wanjye’ [God is my  Judge].Iyo umwana w’umuhungu yiswe iri zina, ararikunda cyane ndetse akajya yumva yaribwira uwari we wese kubera uburyo ari ryiza.

 

Ababyeyi baba bashaka kurera abana babo babatoza agakiza, bagirwa inama yo kwita abana babo izina Daniel dore ko abantu basomye mu gitabo cya Daniel cyo muri Bibiliya, kigaragaza umugabo Daniel , nk’umugabo wabashije gusangira n’Intare.

 

 

Kuba Daniel yarabashije kubaha Imana, ninako bigendekera abantu bitwa iri zina kuko abitwa Daniel bakunda kubaha Imana ndetse bakarangwa n’ibikorwa byiza.

 

Abantu bitwa ba Daniel bakunda kuba abantu beza, bitonda ndetse bakaba bazi kubana neza n’abagenzi babo icyo byabasaba cyose.

 

Abantu bitwa ba Daniel, bakunda kuba inyangamugayo , bakaba abizerwa kubo bakundana [Loyal to their Loves].

Photo/ Google

Mubandi bitwa iri zina harimo ; Umukinnyi wa Filime witwa Daniel Padilla,  Daniel Radcliffe, Daniel Gabriel , n’umuhanzi Daniel John.

Advertising

Previous Story

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yaguye mukibuga arapfa mbere y’uko aza gukina n’Amavubi

Next Story

Amavubi yakinnye neza habura utsinda igitego

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop