Advertising

NYAMASHEKE: Ukekwaho kwica se amuciyemo ibice yarashwe ahita apfa

05/15/24 16:1 PM

Barinda Oscar wo mu Karere ka Nyamasheke , mu Kagari ka Kigoya , Umurenge wa Kanjongo ushinjwa kwica se amutemaguye, yarashwe n’inzego z’Umutekano ahita apfa.Uyu yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka.

Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru Umuseke nk’uko babivuga ngo , Oscar Barinda yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa.Ku wa 23 Gicurasi nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67.

Uyu musaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye bacagaguye umubiri we.

Ku wa 14 Gicurasi , uyu mugabo yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo marorerwa agatoroka akaba yari yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza ubuhungu we kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwako ariho amakimbirane yaturutse.

 

Previous Story

Aunty Ramota yisize ibirungo agamije gukurura abagabo bamuha urwamenyo

Next Story

Umunyezamu wa Police FC yayisezeyeho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop