Umunyamideli akaba na rutwitsi ku mbuga nkoranyambaga mu mwambaro wo ku mazi ( bikini) umugaragaza imiterere ye, yakomeje kugaragaza ko n’iyo nta make up ab ari mwiza.
Uyu akaba ari umukunzi w’umukinnyi wo hagati muri ekipe ya liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza, Curtus Jones, wambara nimero 17, uherutse gusinyana amsezerano y’igihe kirekire na liverpool.
Mu kiruhuko, umukinnyi wo hagati muri liverpool w’imyaka 20 yagaragaye arya ubuzima mu bwato buhenze cyane hmwe n’umukunzi we bitegeye imirsire y’izuba mu myambaro yo ku mazi.
Mu munyenga w’urukundo Curtis Jones yagaragaye yomatanye n’umukunzi we saffie khan ku nyanja ariko bari kumwe n’irindi tsinda n’incuti zizwi ku itsinda rya ‘pals’.
Curtis ubwa mbere ashyira amafoto hanze ku mubano we n’umunyamideri saffie, hari muri gicurasi umwaka ushize ariko ibijyanye n’urukundo rw’abo ntibyari byagasobanutse.
Ariko ku mpande zombi bose bagiye bashyira hanze amafoto kuri instagram bari muri ibi biruhuko kuva babitangira, bigargara ko byaciyemo, urukundo ruri hombi.
Uyu Curtis yatoranijwe mu basore bahataniraga igihembo cya zahabu iburayi muri 2021aho yahatanaga na Jude Bellingham na Bukayo Saka kuri lisite (list) y’ambere yariho abakinnyi 100.
Iki gihembo kigaragaza abakinnyi baba bafite akazoza mu gihe kiri imbere iburayi ndetse no ku isi, ariko umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp ashinjwa kudaha umwanya uhagije Curtis, kandi ari umukinnyi w’umuhanga.
Source: daily mails