Umunyarenya uzwi ku mazina ya Rusine wamaze guhabwa akazi kuri Kiss FM agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Kansiime mu gitaramo cya Seka Live kizabera muri Camp Kigali tariki 24 Nzeri 2023.
Iki gitaramo cya Seka Live kiri mu bitaramo bigezwe ho muri Afurika ndetse kikaba kimaze no kubaka izina mu guhuza Abanyarwenya bakomeye muri Afurika.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Rusine yemeje ko ari ibigwi kuri we kuba agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Kansiiime.Uyu munyarwenya yagize ati:”Erega aba nibo ba Burna Boy na Davido bacu, urumva rero ni ishema kuba nkomeje gutaramana nabo.Ibaze ko hafi y’ibyamamare byose byo muri Afurika tumaze guhurira kurubyinio abaye ari wowe ntiwakwishima ?Ni amahirwe nagize mu rugendo rwanjye”.