Umunyarwenya Mitsutsu yiyemeje kureka inzoga burundu n’inshuti zitamufitiye akamaro

13/01/2024 19:06

Ntabwo azongera kubigaragaramo ukundi!! Umunyarwenya Mitsutsu yiyemeje kureka imico imwe n’imwe yagiraga no kureka zimwe mu nshuti ze.

 

 

Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mitsutsu yeruye maze avuga ko atazongera gusoma ku gasembuye kubera ibintu bitari byiza zimaze iminsi zimukorera.

 

 

Ni nyuma Yuko uyu musore ukunzwe cyane muri cinema Nyarwanda yatamajwe n’inzoga ubwo yari mu gitaramo cya Yago Pon Dat cyo kumurika Album ye yise Suwejo. Aho uyu musore yagiye ku rubyiniro kuhava bikanga kubera kuntu yari yasinze ku buryo bigaragarira buri wese.

 

 

Mitsutsu avuga ko inzoga  zimukoresheje ibintu bitari byiza dore ko ngo kuri Bonane yibwe telephone mu buryo nawe atamenye.

 

Akaba yamaze gufa umwanzuro ko yaretse inzoga burundu atibagiwe no kureka zimwe mu nshuti ze zitamufitiye akamaro.

 

 

 

Source: Igihe.com

Advertising

Previous Story

El Pro yeteye imitoma icupa rya Mitsingi asingiza inzoga – VIDEO

Next Story

Davido yatunguranye yicuza ikintu gikomeye mu buzima bwe

Latest from Cinema

Go toTop