Davido yatunguranye yicuza ikintu gikomeye mu buzima bwe

13/01/2024 19:13

Umuhanzi Davido uhagaze neza mu muziki wa Nigeria ndetse unahagaze neza muri muzika ku Isi hose, yagaragaje ko asa nk’uwicuza kuba yifitiye akayabo ke k’amafaraga.

 

 

Uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe Twitter rukurikirwa n’abarenga million 16 yagize ati “kugira amafaranga yawe wenyine birajena (birabangamye)”

Nubwo atigeze asobanura byinshi kuri ayo magambo yatangaje, byateje urujijo mu bakunzi be.

 

 

Abakunzi be ntagutinzamo bagiye ahandikwa ibitecyerezo bamwifatira ku gahanga karahava. Abafana benshi bamubazaga kubabwira uburyo kugira amafaranga menshi bibangamye.

 

 

Abenshi bavugaga ko uyu muhanzi atazi ibyo avuga kuko aribo Bazi akamaro ko kugira amafaranga menshi cyane ko usanga benshi ngo barayabuze kugira ngo bagire bagire imishinga bikorera. Abakunzi be bahise bafatiraho maze si ukumwaka ayo mafaranga biratinda.

 

 

Bakomeje bamubwira ko ayo mafaranga yamubanye menshi yayafata agafashamo abatishoboye cyangwa agashaka ibindi bikorwa yayakoreshamo byagirira akamaro rubanda nyamwinshi.

 

 

Davido wavuze ko kugira amafaranga menshi yawe wenyine bibangamye, birazwi ko ari umwana wavukiye mu muryango ukomeye mu gihugu cya Nigeria. Uyu muhanzi Kandi bitari ukwiyemera Ari mu bahanzi 5 bakize ku mugabane wa Africa.

 

Ubusanzwe uyu muhanzi azwiho kugira Umutima ifasha kuko Kenshi usanga yitanga amafaranga menshi cyane mu gufasha abatishoboye.

Advertising

Previous Story

Umunyarwenya Mitsutsu yiyemeje kureka inzoga burundu n’inshuti zitamufitiye akamaro

Next Story

Menya ibyo kunywa 4 ukwiriye kwitaho buri gihe bikagufasha gusukura munda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop