El Pro yeteye imitoma icupa rya Mitsingi asingiza inzoga – VIDEO

13/01/2024 18:34

El Pro yavuze ko icupa iriryo ryamurongoye aribatiza Chouchou Bea.

 

Nyuma yo kwamamara mu ndirimbo ‘Tuzogumana’ umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi El Pro, umaze gufata imitima ya benshi, yashyize hanze indi ndirimbo yitsa ku rukundo akunda inzoga.Nyuma y’iyi ndirimbo El Pro, avuga ko inzoga nubwo imuhora hafi ariko imwambura ubu muntu , ikamusebya muri rubanda.

 

Atangira iyi ndirimbo El Pro agaragaza umubare w’abakobwa bagerageje gusoma bagahita bamwanga , ariko asomye ku inzoga ibibazo birashira iramukunda cyane.Akomeza avuga ko n’ubwo inzoga imukoresha amabara ariko ngo ntimuve iruhande.

El Pro ati:”Reka nkubatize Chouchou Bea kuko ni wowe nsomaho nkatura umube.Akomeza avuga ko ikindi kibazo cy’inzoga ari uko imishimira abakobwa bose yamara gusinda agasambana nabo, yasoma kuri rimwe ikamubwira ko akwiriye gufata irindi.

 

Iyi ndirimbo ya El Pro , igamije kwigisha abantu gucika ku nzoga bakamenya ibibi byazo nk’uko abigarukaho mu gice cyanyuma cy’iyi ndirimbo.

 

REBA HANO INDIRIMBO ‘CUPA’ YA EL PRO

REBA HANO ‘TUZOGUMANA’ EL PRO YAMAMAYEHO

Advertising

Previous Story

Vestine na Dorcas bahembuye imitima y’abakunzi babo n’indirimbo nshya – VIDEO

Next Story

Umunyarwenya Mitsutsu yiyemeje kureka inzoga burundu n’inshuti zitamufitiye akamaro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop