Umumotari n’umugenzi baguye hasi umugabo agiye kubatabara bamutera ibyuma arapfa

10/03/2023 13:54

Harerimana Patrick w’imyaka 34 y’amavuko uvuka mu Kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo guteragurwa ibyuma n’abantu babiri bari kuri moto. Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko uyu musore yishwe ateraguwe ibyuma mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Mudugudu wa Muhoza.

Ubusanzwe bavuga ko uyu musore yari atashye avuye kunywa inzoga mu kabari ageze muri uwo muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, moto iriho abantu babiri imucaho igeze imbere iragwa agiye gutabara abari bayiriho bamuteragura ibyuma arapfa.Uwitwa Byiringiro Antoine yagize ati “Yari atashye ngo abona moto iraguye agiye kubyutsa abari bayiriho bamuteragura ibyuma.” Mushiki wa nyakwigendera yagize.

Ati “ Bamwishe nijoro hari moto yanyuzeho ihetse abantu babiri bageze imbere ahitwa Rubavu Kuryanyuma basa nabagwa undi agenda ajya kubaramira nibwo umwe muri bo yakuyemo icyuma amutera mu ijosi undi mugenzi nawe yamushwaruje icyuma ku kananwa.”Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemeye ko uyu musore yishwe n’abantu batari bamenyekana. Yagize ati “Yego byarabaye ariko ikirego kiri muri RIB, amakuru dufite ni nk’ayo mufite, byabaye mu rukerera saa kumi.” Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu bishe uyu musore cyatangiye kandi bazafatwa.

Previous Story

Yavukanye ubuhanga bukomeye ! Inkuru ya Pasqual Pinon wavukanye imitwe ibiri

Next Story

Umugore yatwikiye imyenda y’umugabo we babanaga ku karubanda bitewe n’uko yamuciye inyuma – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop