Umugore yatwikiye imyenda y’umugabo we babanaga ku karubanda bitewe n’uko yamuciye inyuma – AMAFOTO

10/03/2023 21:27

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo ho mu karere ka Rubavu, batunguwe no kubona umubyeyi w’umuturanyi wabo utifuje ko amazina ye atangazwa, afashe imyenda y’umugabo bahoze babana mu nzu arayitwika yose abikora ari kurira cyane.

Ubwo umunyamakuru wa IMIRASIRE TV yahageraga yasanze imbere y’iduka ry’uyu mubyeyi harimo kwaka ndetse agakomeza gutereramo n’iyindi, agahindukira akareba abari aho bose agata amarira ari nako arenzaho amagambo avuga ati “birababaza kuzana umuntu nta kintu afite ariko we agatinyuka akagukorera ibintu nka biriya.”

Mu gushaka kumenya intandaro y’ibyo byose twagerageje kwegera uwo mubyeyi wari uri gushyashyana ashaka indi myenda y’umugabo we ngo tumubaze ikiri kubitera, ariko amarira agakomeza kwisuka kuburyo kugira icyo avuga byamunaniraga ahubwo agakomeza kwinjira mu nzu anasohoka ngo akomeze atwike imyenda y’umugabo we.

Kubw’amahirwe aho hageze umusore wa mubyeyi akimubona atangira kumutonganya amubwira ko ngo ari we wabiteye byose, mu kumwegera uwo musore watubwiye ko yitwa Fazil, twamubajije intandaro yo kuba umubyeyi we arimo gutwika imyenda, Fazil avuga ko ibyo ari ibintu bikunda kumubaho ariko intandaro ikaba ari umugabo wigeze kubana na mama we bakaza gutandukana.

Yagize ati “hari umugabo waje kubana na mama ariko baza gutandukana byemewe n’amategeko rero niyo mpamvu ya byose.” Fazil yakomeje abwira IMIRASIRE TV ko uwo mugabo aza kubana na mama we nta kintu yagiraga ahubwo mama we ariwe ufite imitungo, gusa uwo mugabo agakunda kwidagadura muri iyo mitungo kuburyo yayijyanaga no mu ndaya ze, ari naho havuye intandaro yo gutandukana n’uwo mugabo kwa mama we.Ati “bagiye mu rukiko umugabo basanga abikora nyuma baza gutandukana.

” Abaturage bageze aho ngaho mbere umugore agutangira gutwika imyenda babwiye IMIRASIRE TV ko intandaro yabyo ari uko yaje guhurira n’uwo mugabo mu nzira, akaza kumusaba gutwara imyenda ye ariko yagera mu rugo agasoma ku nzoga maze agatangira kubyibuka bikaza kurangira iyo myenda yari imaze imyaka irenga 5 yose muri iyo nzu umugore atangiye kuyitwika.

Aya makuru yahamijwe n’uyu musore Fazil wavuze ko hari hashize imyaka 5 yose mama we n’uwo mugabo batandukanye, gusa akaba yarahoraga amusaba ko yaza kuyitwara ntibibe, none kuri iyo nshuro akaba ahisemo kuyitwika. Amakuru IMIRASIRE TV yamenye aturutse kuri uyu musore Fazil, ni uko uyu mubyeyi we afite n’akandi kabazo mu mutwe gatuma rimwe na rimwe abura kwihagararaho bikamutera gukora ikintu runaka kitari cyiza, biturutse ku kuba yarigeze kuba umusirikare kera bakamurasa hafi n’umutwe.


Fazil yagize ati “buriya mukanya biraza kurangira kuko n’abaturage ba hano bose barabizi, urebye hariya hamwe n’umutwe we afite ahantu bamurashe isasu kuko yahoze mu gisirikare, yabaye mu bisirikare bibiri, icya Habyarimana na bamwe bagiye hanze bakagaruka mu Rwanda, rero iyo yibeshye agasoma kunzoga bihita biba hano baramumenyereye.”

Abaturage bamwe babwiye IMIRASIRE TV ko icyabaye intandaro nkuru kuruta izindi yatumye uyu mugore atandukana n’uwo mugabo, ari uko ngo uwo mugabo iyo yabaga ashaka gusesagura imitungo y’uyu mugore, yabeshyaga avuga ko yabyaye abana hanze, agafata mu mitungo akajya kuyisesagura mu bandi bagore, ibyo bikaba na bimwe mu bimenyetso urukiko rwahereyeho rubatandukanya nk’uko n’umuhungu we Fazil yavuze ko uyu mubyeyi we afite copy z’imyanzuro y’urwo rubanza.



Advertising

Previous Story

Umumotari n’umugenzi baguye hasi umugabo agiye kubatabara bamutera ibyuma arapfa

Next Story

Umuhanzi Costa Titch waherukaga mu Rwanda yapfuye aguye kurubyiniro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop