Ubusanzwe ntabwo wakumva ko umuntu ashobora kuvukana imitwe ibiri gusa umugabo witwa Pasqual Pinon we byamubayeho avukana imitwe ibiri nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.
Mu mwaka wo mu 1900 na mbere yaho mu gihugu cya Mexique niho humvikanye inkuru y’umugabo wavukanye imitwe ibiri aba kimomo.Ibi bitandukanye cyane no kubagwa byigeze kubaho mu mateka y’isi , ugasanga umuntu afite imitwe y’abantu babiri.Urebye neza , Pinon , imitwe ye yombi ireba hejuru.
Uyu mugabo waranzwe no kuribwa umutwe cyane, yaje gukurwaho umwe, ubwo abaganga bamenyaga ko umutwe wo kumurinda umutwe wamuryanga mu buryo budasanzwe ari ugukuraho umwe.Kuva icyo gihe umwe wakuweho asigarana umwe.Uyu mugabo watangaje abantu benshi cyane ubwonko bwe nabwo bwaje gutandukanywa bituma arwara indwara yabwibasiye (Brain Demage).Umutwe umwe wari utereye hejuru kumpanga ye.Ibinyamakuru byinshi byo ku isi byagarutse ku buzima bw’uyu mugabo, byavuze ko ubwo yari amaze gukurwaho umutwe umwe asa n’utabarwa atigeze yongera kuribwa cyane cyangwa ngo akomeze kugira ibibazo by’ubwonko nk’uko byamubayeho mbere.Iyi ni inkuru yahaye benshi kwibaza na cyane ko idashoboka mu ntekerezo za muntu.
Ubu burwayi ntabwo yabwifuzaga na cyane burenze intekerezo za muntu kugeza abazwe akaba nk’abandi. Pasqual Piñón nk’amazina yahawe n’ababyeyi be yavutse mu 1889 azagupfa mu mwana wo 1929.Yamenyekanye cyane kubera kumwita ngo ‘The Two-Headed Man’.Kubera uburyo yari afite impano itangaje mu mikino ngororamubiri, mu mwaka wo 1900 nibwo yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga ibirori bya ‘Selles Floto Cirus’.
Uyu mugabo yabonwe n’umuntu watezaga imbere impano , wamwitegereje cyane agatangazwa n’uburyo ateye na cyane ko muri icyo gihe , uyu mugabo yahishaga umutwe wo hejuru.Uyu mugabo yaje kubyara umwana , wagoye cyane no guserezwa n’abantu bitewe n’ubuzima bwa se.Ababyeyi be , bagiye bagaragaza ko , uyu mugabo akiri muto abantu bose bamwitaga inyamaswa ndetse n’andi mazina yabaga agamije kumusebya.
Isoko: Wikipedia, Sideshows.fandom.com,..