Neymar Jr n’umukunzi we Bruna Biancardi , baherukaga kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bagiye kwibaruka umwana w’imfura.
Hadaciye kabiri bashyize hanze amafoto yabo bombi n’umwana wabo bari bibarutse.Nyuma y’amezi 2 gusa nyuma yo kwibaruka bahise bongera gutandukana hajya hanze amafoto y’ikiganiro cya Neymar Jr n’umukunzi we Biancardi Bruna.
Muri ubu butumwa Bruna agaragaza ko yaciye inyuma Neymar Jr akanamubwira ko umwana byari bizwi ko babyaranye atari uwe.
Bruna yagize ati:” Nizereko noneho ubu urimo kumva buri kimwe.Unkure mu bintu byawe byose”.
Ati:” Umbabarire ko nakubeshye igihe kirekire nkatuma utwitaho njye n’umwana wanjye.Mu By’ukuri ntabwo uyu mwana ari uwawe kandi sindimo kubivuga kuko nshaka gusubirana n’uwahoze ari umukunzi wanjye ahubwo ni uko ntashakaga kuguhomba.
“Umbabarire ko natumye uhambera, mu gihe nari ntwite, nka byara no mu koza umwana wacu.Ndatekereza ko urimo kunyumva cyane kandi niba ubishaka, unkure mu buzima bwawe ariko nukenera kureba umwana uzamureba”.
Ubu butumwa bivugwa ko ari ubwa Neymar na Bruna bwashyizwe hanze n’umunyamideri witwa Aline Farias inshuti yabo.