Umugore wa Nyakwigendera wari umukozi w’Imana Pastor Theogene, yagize byinshi atangaza ku rugo rwe , imibereho y’abana be n’amanota bazanye muri iki gihembwecy’amashuri cyarangiye.Uyu mubyeyi kandi yagize icyo atangaza kubyerekeye gushaka undi mugabo.
Tariki 23 Kanema 2023, wari umunsi wuzuye agahinda ku bakunzi , inshuti n’umuryango ba Pastor Theogene [Inzahuke] kuko aribwo yapfuye aguye mu mpanuka y’imodoka yavaga muri Uganda aho byavuzwe ko yari yagiye kureba inshuti ze zari zije kumusura.
Uru rupfu rwanyakwigendera rwatewe n’impanuka yakoze ubwo imodoka ye nto yarimo, yagonganaga na Busi.Muri iyo modoka Pastor Theogene yari kumwe n’abandi bantu batatu abandi bagapfa gusa umwe akajyanwa muri uwo mwanya mu Bitaro arindembe nk’uko Umukuru w’Itorero rya ADEPR yabitangarije BBC uwo munsi.
https://www.youtube.com/watch?v=aS6LiAxUU_4
Nyuma y’urupfu rwe, byari amarira n’agahinda kenshi cyane biba akarusho k’umuryango we yari yasize adasezeye ababwiye ko agiye guhita agaruka nk’uko bigenda mu buzima busanzwe bwa buri wese hano ku Isi.
Mu kiganiro Umugore we yagiranye na MIE kuri YouTube , uyu mugore yagaragaje ko umwaka wa 2023, wamubereye umwaka mwiza ariko nanone ukamubera umwaka mubi kubera ibyo yahuriyemo nabyo harimo no kubura umutware we gusa uyu mugore yagaragaje ko ubwo yasengaga mu Kwezi kwa Gashyantare 2023.
Irene yamubajije niba hagize umugabo umwegera akamubwira ko babana yabyemera amusubiza agira ati:”Irene ndi ‘Busy’ mu bana , ubu icyo ndi gutekereza ni abana”.
REBA HANO IKIGANIRO BAGIRANYE