Umukobwa yavuze uburyo papa we yamugize umugore we n’abashiki be akabanduza na SIDA

27/01/2024 18:39

Teresiah Wanjiku wo mu gihugu cya Kenya yavuze inkuru y’ubuzima bubi yanyuzemo ndetse akomoza ku buryo se umubyara yamugize umugore we n’abashiki be, ndetsee akanabanduza ubwandu bwa SIDA.

 

 

Nk’uko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko nyina umubyara yashakiwe mu mujyi wa Nairobi ndetse ababyara ari abana 3 ariko nyuma aza gupfa bitewe n’uburwayi bityo bituma nyina asigara ari wenyine nabo bana 3 harimo n’uyu Mukobwa Teresiah Wanjiku.Yakomeje avuga ko nyirabukwe wa nyina yaje kubirukana bityo nyina umubyara ajya gushakwa nundi mugabo wari kumufasha kwita ku bana yari yarabyaranye n’umugabo we w’ambere.

 

 

Ngo uwo mugabo yababereye umwana mwiza kugeza ubwo yagiraga imyaka 12, nyina umubyara atangira kurwara ndetse araremba aho yahoraga aryamye. Wa mugabo wa nyina yatangiye kujya asambanya uyu mukobwa ndetse n’abashiki be bandi.Yavuze ko uyu mugabo yabasambanyaga afashe icyuma bityo ko bemeraga agakora icyo ashaka. Yaje kubanduza SIDA kuko uyu mugabo yari ayirwaye ndetse ngo atera inda umwe muri abo bakobwa ndetse we yaje guhunga nyuma yo kumenya ko uwo yakwita se umubyara yamuteye inda.

 

 

Icyakora ngo uwo mukobwa bavukana yaje kwiyahura nyuma yo kumenya yatewe inda na se ndetse akamwanduza SIDA. Teresiah Wanjiku we yagumye mu rugo ngo dore ko nawe yaje kumenya ko yatewe inda na se.Icyakora avuga ko nyuma yaje guhunga ubu aba ku muhanda ashakira umwana we ubuzima kuko we ngo yemeye kubyara uwo mwana ndetse yemera kunywa imiti ya SIDA yirinda giheranwa n’agahinda katuma yiyahura nkuko mushiki we yiyahuye.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.com

 

Advertising

Previous Story

Umushoferi yavuze uburyo yafashwe kungufu n’umugore abyita imikino

Next Story

Umuzungu waje gushaka urukundo muri Afurika, aratakamba nyuma yuko amafaranga slayqueen ziyamaze none akaba ari gusabiriza itike imusubiza iwabo

Latest from HANZE

Go toTop