Umuzungu waje gushaka urukundo muri Afurika, aratakamba nyuma yuko amafaranga slayqueen ziyamaze none akaba ari gusabiriza itike imusubiza iwabo

27/01/2024 18:48

Uyu musore w’umuzungu witwa Patrick wo mu gihugu cya Ireland akomeje kuvugisha benshi hirya no hino mbugankoranyambaga nyuma Yuko aje muri Afurika gushaka urukundo ariko amafaranga ye akaba yariwe n’abakobwa yashira bakaba bamutaye ndetse akaba ari kurira ayo kwarika.

 

 

Nkuko uyu musore yabunyujije mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, uyu musore Patrick yavuze ko abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bamumazeho amafaranga babona amafaranga ashize bagahita bamwanga.Gusa ngo uyu musore yaje muri afurika aje gushaka urukundo, umukobwa bakundana urukundo nyarwo, ageze mu gihugu cya Kenya ibyo yahuriyeyo ni uruva gusenya kuko yibwiye ko abakobwa bamukunze amafaranga yari afite amaze gushira bose baramwanga.

 

 

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, Patrick yagaragaye avuga ko amafaranga ye yose yashize ndetse ko umugiraneza yamufasha akamuha amafaranga byibura akabona itike imusubiza iwabo iyo yaturutse muri Ireland.Abakoresha imbugankoranyamaga cyane urubura rwa TikTok bamukurikira bakomeje gukusanya inkunga kugira ngo barebe ko uyu muzungu yabona amafaranga yitike imusubiza iwabo mu rugo mu gihugu cya Ireland.

 

 

 

 

 

 

Source: ghpage

 

 

Advertising

Previous Story

Umukobwa yavuze uburyo papa we yamugize umugore we n’abashiki be akabanduza na SIDA

Next Story

Umugabo wanjye arankubita Kandi twubatse neza, ni imfura gusa abagabo benshi ni imbwa zimoka

Latest from HANZE

Go toTop