Umukobwa yatumiye umusore ngo batere akabariro birangira umukobwa yishe umusore

17/01/2024 10:59

Mu nkuru ikomeje kubabaza benshi ni inkuru y’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya wari utuye mu mujyi wa Nairobi watumiye Umusore ngo aze baryoshye bikarangira Umusore ahasize ubuzima.

Ubwo uyu musore yatumirwage n’uyu mukobwa, yamutumiye bafite gahunda yo kuryoshya ariko nyuma yo kutumvikana byaje kurangira uyu musore apfiriye mu nzu ya wa mukobwa.

 

Uyu musore witwa James Mungai Wirura w’imyaka 29 yasanzwe mu kizenga cy’amaraso ari guhumeka insigane nyuma Yuko ajombwe icyuma mu gatuza inshuro ebyiri zose.

Yihutanwe ku ivuriro n’abaturanyi ariko ashiramo umwuka ataragezwa ku bitaro. Nkuko bamwe mu batangabuhamya babivuze, bavuze ko uwo musore n’umukobwa ibintu byari umunezero mbere Yuko batangira gushyamirana hagati yabo.

 

Ubwo bagiranye amakimbirane umukobwa yikojeje mu cyumba afata icyuma maze araza ajombagure uwo musore amusiga aho mu buribwe.Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga basanze uyu mukobwa yamaze guhunga ndetse akaba yahungiye ahantu batazi, kuko bamubuze.

Basanze icyuma uyu musore yajombwe Kiri aho mu maraso yari yavuye menshi.Mu iperereza ry’imbitse rigikomeje, uyu musore yasanzwe yatewe ibyuma inshuro ebyiri mu gatuza hafi n’umutima.

 

Nkuko ukuriye abashinzwe umutekano mu mujyi wa Nairobi witwa James Mugera abivuga, nta mpamvu bari bamenya yatumye uyu mukobwa yica uyu musore ariko avuga ko iperereza rigikomeje.

Source: The star, Kenya

Advertising

Previous Story

Horsea Kiplagat yituye hasi ahita apfa

Next Story

Nagurishije imitwe y’abantu 10 gusa ! Abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu bagurisha ibice by’umubiri w’abantu

Latest from HANZE

Go toTop