Horsea ukina umukino wo kwiruka ku maguru yituye hasi arapfa.
Benshi bari mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Horsea Kiplagat usanzwe akina imikino mpuzamahanga mu kwiruka ku maguru.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguye hasi ubwo yari kumwe n’umwana we bari mu myitozo y’umugoroba ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2024 ahitwa Iten, Elgeyo Marakwet.
Nyakwigendera yari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 4.Ubusanzwe yari mu marushanwa yo kwiruka muri Peru ari nayo yarari kwitegura.
Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yari Umunya-Kenya.Ubuyobozi bwa Police mu gace ka Iten , bwemeje aya makuru ati:” Umuyobozi wungirijie wa Mindililwo yatanze amakuru ko umugabo wapfuye yari arimo kugenda bisanzwe arikumwe n’umwana we”.
Abatanze ubuhamya bari bahari, bavuze ko yahise yicara hasi, akavuga ko mugatuza hari kumurya, police yahageze yemeza ayo makuru.
Umuvandimwe we Anderson Kemboi wari muri Peru, yageze muri Kenya avuga ko uyu mugabo yari afite gahunda yo kuzuza inzu ye muri Iten aho yaguye.
Ati:” Dutewe ishavu n’urupfu rw’umuvandumwe wacu.Yari afite ubuzima bwiza”.Nyakwigendera asize umwana n’umugore.