Nyuma yo kubona ko amaze kugwiza imyaka , umukobwa yatanze itangazo risaba abakobwa kwegera uyu musore.
Ubusanzwe gushaka uwo kubana nawe , ni uburenganzira bw’umuntu ku giti cye gusa kuri uyu mukobwa siko byagenze kuko yasabye abakobwa kwerekeza amasomo kuri musaza we.
Uyu mukobwa ngo yakoze ibi nyuma yo kubona ko musaza we yageze kuri byinshi muri 2023 birimo no kugwiza imyaka bityo akaba yifuza ko ashaka.
@mhercee001 nk’uko yiyise kuri TikTok, abinyujije mu mashusho yahatambukije , yasabye abakobwa batarashaka , badafite n’abakunzi ( Single Girls) ko bamwegera , akabafasha kugera kuri musaza we kugira 2024 ayibanemo nawe.
Bamwe mu bamusubije bavuze ko hari n’ashakana bafite imyaka 58 bamubuza gukomeza kumushyiraho igitutu.
Ese birakwiye ko umusore ahatirwa gushaka kungufu ?