Padiri yagiye kwirebera umukobwa wavuze ko yakize ubuhumyi kugira ngo abyihamirize

03/01/2024 18:29

Padiri yanze kwemera ibyo Chidinma yavuze ataramwiboneraho amaso ku maso

Umupadiri ufite inkomoko mu gihugu cy’u Budage no muri Nigeria witwa Rev.Fr.Angelo Chidi Unegbu yagiye kwirebera uyu mukobwa kugira ngo amuhamirize niba koko yaravukanye ubuhumyi nk’uko yabivuze.

 

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje ivuga kuri Chidinma yagaragaje ko yahumutse binyuze mu masengesho.

Nyuma yo gutangaza ibi, Rev.Fr.Angelo, yanyuze kumbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yifuza kujya kureba uyu mukobwa bagahura bakaganira akamwereka ibimenyetso byerekana niba koko yarakijijwe n’amasengesho.

Uyu mugabo yagaragaje ko akwiriye kwemeza ko ibitangaza Chidinma yavuze ari ukuri.Yagaragaje ko kandi agomba kugera kuri nyine w’uyu mukobwa nk’umuntu wamusengeye.

Mu magambo ye Padiri yagize ati:” Kuri Ms Chidinma Ekile, nabonye amashusho yawe aho wabwiraga Isi ko wavutse uri impumyi gusa ukaza kureba ubwo mama wawe yajyaga ku mavi agasenga.Kugira ngo tubyemere neza, turahusaba ko waduha uburenganzira tukazaganira na mama wawe.

“Aho wavukiye (Ku Bitaro ), duha amazina, na aderesi na numero z’umuganga wemeje ko uri impumyi koko , uwakuvuye ukivuga.Turashaka kumenya niba koko warasubijwe kwa muganga.Abantu bacu, bazabikurikirana ukimara kuduha ibyo twagusabye”.

Advertising

Previous Story

Umukobwa yatanze itangazo risaba abakobwa kwihambira kuri masaza we bakabana

Next Story

Ese koko ni Vestine na Dorcas bakoze munda aba-youTubers b’i Burundi ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop