Umukobwa mwiza yagaragaje uburyo akomerewe n’ibihe bibi akomeje kunyuramo ndetse avuga ko bitamworoheye nyuma Yuko Umusore bamaranye imyaka 3 bakundana amubenze agakorana ubukwe n’undi mukobwa.Ubwo uyu mukobwa yavugaga urukundo rwe n’uwahoze ari umukunzi we, yavuze ko bahoze bakundana cyane urukundo nyarwo ndetse ko ku mbugankoranyambaga Hari amafoto yabo menshi bifotoranije.
Byose ngo bijya gutangira, byatangiye ubwo yabonaga amafoto y’uwahoze ari umukunzi we y’ubukwe yashyizwe kuri what’sapp nimwe mu nshuti ze, Niko kwica n’agahinda.Uyu mukobwa yavuze ko kubona ayo mafoto bitamuguye neza dore ko ngo ijoro ryose yaraye arira kubera agahinda yatewe nuwo musore. Yavuzeko nubu kubyakira bitari byamuzamo ngo yemere ko uwo musore batandukanye atakiri uwe cyane ko yashyingiranwe n’undi mukobwa.
Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kwihanganisha uyu mukobwa bamubwira ko azabona undi musore umukunda cyane ko we nuwo musore bari bamaze igihe batandukanye ahubwo umukobwa kubyakira byari byaramunaniye.