Advertising

Umukobwa yari yivuganye umusore bakundana wanze kumuha amafaranga yo kugura imyenda

18/06/2024 16:53

Urukundo ntabwo ari intambara nk’uko abahanga babivuga gusa hamwe mu bakobwa bakunze ku rwitwaza bagashaka gufata abakunzi babo nk’ababyeyi babo.Ibi nibyo byabaye kuri uyu mukobwa wo kuri Nigeria warakajwe cyane n’umusore bakundana wanze kumuha amafaranga.

Uyu mukobwa yari yasabye umukobwa bakundana amafaranga angana n’ibihumbi 20N (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria), angana n’ibihumbi 17 RWF , cyakora ngo umuhungu amuha ibihumbi bibiri gusa bingana n’igihumbi kimwe cy’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa yagize agahinda gakomeye kuko ngo yashakaga kwiguriramo imyenda bituma atangira gushinja uwo muhungu kutamwitaho.

Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok Account y’uwitwa Grace Oba uyu mukobwa yari yarakajwe n’ingano y’amafaranga yahawe aho yemeza ko ntacyo amaze.

Umukobwa ashinja umusore gukoresha angana n’ibihumbi 140N (Nigerian Naira) angana n’ibihumbi 122,45 RWF , mu nzoga no mu bindi biyobyabwenge ariko akananirwa kumuha ibihumbi 20N byo nyine.

Mu gusubiza uyu mukobwa, umusore yavuze ko mu gihe yari amaze atamusubiza hari abandi bakobwa bashakaga ko akundana nawe icyakora anenga nyamukobwa kutamwubaha no kumuvugisha mu buryo bw’agasuzuguro by’umwihariko kumushyira ku karubanda.

Previous Story

Nigeria: Umugore yababajwe n’uko uwamugurije amafaranga yapfuye atamwishyuye

Next Story

Umukobwa w’uburanga yasobanuye uko umukunzi we wamucaga inyuma yaje kwandura SIDA

Latest from HANZE

Go toTop