Wednesday, May 8
Shadow

Kenya: Umasaza w’imyaka 67 wakundanaga na Manzi wa Kibera yapfuye

Manzi wa Kibera wifashishwa mu mashusho y’abahanzi muri Kenya ari mu gahinda ko kubura uwari umukunzi we  Nzioki w’imyaka 67 y’amavuko wapfuye.

Manzi wa Kibera , yahamije iby’aya makuru mu kiganiro yagiriye ku murongo wa Telefone n’umwe mu banyamakuru bo kuri YouTube witwa 2mbili.Uyu mukobwa yatangaje ko Nzioki wamamaye nka Mzae, yari mu Bitari aho yari ari gufata imiti aba ari agwa.Manzi wa Kibera , yahamije ko yari ari ku mwitaho ndetse ko ahangayikishijwe n’uko atagihari.

Mu mwaka wa 2023, nibwo Wambo wamamaye nka Manzi wa Kibera, yakoze ubukwe na Nzioki bwitabirwa n’inshuti n’abavandimwe.Ubu bukwe bwabaye nyuma y’igihe bari bamaze batandukanye gusa baza kongera kwihuza bigizayo icyabatanyaga.Baje gutangaza ibyo gukundana kwabo baca impaka muri rubanda.

Mu mezi atambutse nanone bari barongeye gutandukana, Manzi wa Kibera atangaza undi musaza w’imyaka 76 nk’umukunzi we.Mu kiganiro n’itangazamakuru, Manzi wa Kibera yari yatangaje ko aba bombi bahuye nyuma yahoo abuze umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *