Umukobwa w’uburanga yatangaje ko yanga kumara umunsi wenyine ari kuri Telefone gusa

27/12/2023 18:51

Rhyna Spills wamamaye kuri Cinema yo muri Nigeria, yatangaje ko ababazwa cyane no kumara umunsi wose kuri telefone nta muntu umuvugisha.

Ijeoma Josephina wamamaye nka Rhyna, yongeye kugaruka ku buzima bwe bw’urukundo no kwamamara kwe.Rhyna yagaragaje ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ubuzima bwe bwo kwamamara n’ubuzima bwe busanzwe.

Ijeoma yemeza ko uretse kwamamara no kuba abantu birirwa bazengurukana nawe imbuga ze ariko ngo ubusanzwe nta nshuti agira.

Yagize ati:” Buriya rero, ubusanzwe nta nshuti ngira.Mpora kuri Telefone nzunguruka.Inyuma ya Camera , mbandi njyenyine kuko nta nshuti ngira”.

Rhyna yemeza ko kuva na mbere hose atigeze agira inshuti kugeza abaye icyamamare.Ati:”Yewe na mbere hose nta nshuti nagiraga , kugeza ubu ndi icyamamare”.


Uretse uyu mwari, benshi mu byamamare bakunze kuvuga ko uretse ubuzima bwo kwamamara ubusanzwe batagira inshuti nyinshi.

Advertising

Previous Story

Clare Akamanzi yagizwe umuyobozi ukomeye

Next Story

Abakobwa : Umusore ugukunda azakwandikira ubu butumwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop