“Umukobwa wo mukabari namukunda kuko nawe ashobora guhinduka” ! Umuhanzi Josh Ishimwe

09/02/2023 20:09

Si kenshi abantu baba mubyiyobokama cyane cyane abamaze kumenyekana bavuga ,kumibanire yabo n’igitsinagore cyeretse wenda iyo hari gahunda ifatika nk’ubukwe .gusa uko guhisha amakuru ntibibuza ababakurikirana mu bikorwa byabo kwibaza niba koko batagira amarangamutima kubakobwa cyangwa niba koko Imana ariyo ibategeka kwitwara batyo.

Josh Ishimwe umaze kumenyekana mu ndirimbo zinyuranye ziganjemo iziri mu mudiho gakondo, ariko zimenyerewe mu idini gaturika yanze kuripfana ubwo yabazwaga n umunyamakuru shalomi_parrock wa JULI tv niba ntamukunzi afite cyangwa niba adateganya kujya mu rukundo, anamubaza ibiranga umukobwa wamubera umugore n’ibyo yagenderaho agiye kumurambagiza.

Josh Ishimwe yagize ati;”Inshuti z’abakobwa zo akenshi ziba ari nyinshi ,kuko buri muntu agira inshuti ,ariko inshuti mfite ituye inyuma y’ibicu kujyeza ubu sindayishakiraho indi ndacyari muto”.JOSHI ISHIMWE we yashakaga kwivugira yesu kuko ngo ariwe mukunzi udahana mubyago cg ngo agusige kuko ngo aho ugiye mujyana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NAWE

Umunyamakuru yanze gushirwa atamubajije niba yakwemera gukundana n’umukobwa wo mukabari ,josh ishimwe avuga yemeye guhinduka bakundana.JOSH ISHIMWE aherutse gushyira indirimbo nshya hanze inkigi negamiye ,ikaba ije isanga izindi ndirimbo zimaze kumenyekana zirimo nka Reka ndate Imana data yanakunzwe na benshi.

Biragoye kumenya ubuzima bw’urukundo kubyamamare byagera kubaba mumadini no munsegero ho bikaba akarusho. Gusa ntibikuyeho ko nabo bakunda bagakundwa nubwo bigoye kubimenyekanisha.Umuziki wafashe igice kinini cy’ubuzima bwa muntu kuburyo umuziki utagifatwa nk’ubucuruzi ahubwi ufatwa nk’uburuhukiro ndetse n’aho kubonera umutuzo kuri bamwe.Abahanzi basabwa gukora indirimbo zisana imitima aho gukora indrimbo zitubaka cyangwa zifite ibyo zisenya.Nyuma y’igihe kitari gito umuziki ukoreshejwe nabi mu Rwanda, kugeza ubu hari ibyiringiro n’impinduka zikomeye dore ko bitanga icyizere uhereye aho byaturutse kugeza aho bigeze ubu.

Umuziki ni isoko y’itera mbere dore ko aho umuziki uri wifashishwa mu buryo butandukanye bugamije kurebera hamwe ibyagezweho.

Umwanditsi: Shalomi_Parrock

Advertising

Previous Story

Abasore gusa: Dore uburyo 5 bwagufasha kugabanya uburakari bw’umukunzi wawe

Next Story

Umugore yavuze ko adashobora kurarana na Nyirabukwe we munzu imwe abyita kirazira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop