Umukobwa w’imyaka 45 nyuma yo kwirya ku basore imyaka ikamusiga, arabatakambira avuga ko uwamwemera atamukwa kuko byose yiteguye kubyishyura

06/02/2024 16:10

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Ghana urembejwe no kubura umugabo aho yavuze ko umugabo uzamushya atazatanga inkwano ahubwo umukobwa ariwe uzayitanga.Abinyujije ku mbugankoranyambaga nibwo uyu mukobwa w’imyaka 45 yavuze ko ashaka Umusore wamugirira impuhwe akemera ko babana dore ko ngo yagumiwe neza neza yabuze umugabo.

 

Nk’uko uyu mukobwa witwa Stacy  yabivuze, yemeje ko akiri inkumi yakundwaga n’abasore benshi ndetse bamutereta ariko bose akabanga kuko yumvaga agifite igihe cyo guhitamo uzamubera umugabo.Yagize ati “Nkiri muto nirengagije abasore benshi bakururwaga n’ubwiza bwanjye, aho njye icyo nashakaga ari amafaranga gusa ariko nkimara kugera mu myaka ya 40, nkumbuye kumva ari Umusore witwa chr wanjye, wawundi nziko ari uwanjye nanjye nkaba uwe.”

 

Uyu mukobwa yarahiye ko umusore uzemera akamugira umugore azamwishyurira inkwano ndetse n’ibindi Umusore azashyaka byose azabimuha ariko amugire umugore.Icyakora ngo nubwo muri iyi minsi bigoye kubona Umusore ugukunda, nyabyo ariko abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwifuriza uyu mukobwa kubona Umusore umukunda bakarushinga.

Source: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

Nta mukobwa n’umwe ushaka ko dukundana ! Umuzungu akomeje kugaragaza agahinda abana nako ko kubengwa kubera ashaje

Next Story

“Nenda gukuramo nyababyeyi yanjye kuko n’ubundi hapfa uwavutse” ! Eitinosa Idemudia

Latest from HANZE

Go toTop