“Nenda gukuramo nyababyeyi yanjye kuko n’ubundi hapfa uwavutse” ! Eitinosa Idemudia

06/02/2024 16:17

Eitinosa Idemudia wamamaye cyane muri cinema yo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko bitari cyera ashobora gukuramo nyababyeyi ye mu buryo bwo guhagarika imfu z’abantu bapfa kuko n’ubundi ngo hapfa uwavutse.Bimwe mu bintu bituma umuntu apfa kuri uyu mukobwa ufite umwana umwe avuga ko ari ukuvuka, ni ukuvuga ngo iyo umuntu atigeze avuka ngo aze ku isi ntago n’ubundi apfa, kuko atigeze avuka.

 

Mu magambo ye yagize ati “ imbarutso y’urupfu ni ubuzima, rero kugira ngo uhagarike urupfu wagakwiye kureka kubyara, nubwo ntiteguye ariko mu minsi iraza nabikora.” Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter.Uyu mukobwa ufite umwana umwe yavuze ko mu minsi iraza itari iyacyera azajya kwibagisha bakamukuramo nyababyeyi bityo akabaho atabyara bityo agakomeza kurinda cyangwa kugabanya imfu z’abantu bapfa.

 

Yakomeje avuga ngo “ vuba ndajya kwibagisha bankuremo nyababyeyi kuburyo nta mwana wanjye uzavuka ngo aze ategereze kuzapfa.”Ibintu uyu mukobwa yatangaje bikomeje kugorana kuko abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kugaragaza ko batamushyigikiye kuko ngo bose bagize imyumvire nkiyi isi yasigara ituwe n’abasheshe akangushye gusa.

Advertising

Previous Story

Umukobwa w’imyaka 45 nyuma yo kwirya ku basore imyaka ikamusiga, arabatakambira avuga ko uwamwemera atamukwa kuko byose yiteguye kubyishyura

Next Story

Abakinnyi ba Congo basabye ikintu gikomeye mbere yo kujya mu Kibuga

Latest from Cinema

Go toTop