Nta mukobwa n’umwe ushaka ko dukundana ! Umuzungu akomeje kugaragaza agahinda abana nako ko kubengwa kubera ashaje

06/02/2024 16:04

Amwe mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni amashusho yuyu muzungu uba mu gihugu cya Kenya wagaragaye ari kurira cyane avuga ko abakobwa batamukunda Kandi we ashaka ko bamwereka urukundo.Ni amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa TikTok ndetse akaba amaze kurebwa na benshi arinako bayahererekanya, bareba kuntu uyu mugabo w’umuzungu ukuze akomeje kurizwa n’urukundo avuga ko abakobwa batamukunda.

 

Nkuko mu mashusho bigaragarira buri wese, uyu muzungu yavuze ko abakobwa batamukunda kubera ko ngo babona ashaje bityo bakamwima urukundo, Niko kujya kuri TikTok maze asangiza agahinda abamukurikira.

 

Icyakora bamwe mu bantu bamukurikira ku rubuga rwa TikTok bavuze ko adakwiye kurizwa n’urukundo ahubwo agakomera kuko ngo nubwo ashaje ariko arakomeye ndetse asa neza kuburyo atabura umukunzi.

 

Gusa ntihabura abandi baza batanga ukuri kwabo, kuko umwe mu bamukurikira yavuze ko ikibazo ataruko ashaje ahubwo ashobora kuba nta mafaranga ahagije afite bityo abakobwa bakabura ikibakurura kuri we bikarangira bamwanze.

 

 

 

 

Source: tuko.co.ke

Advertising

Previous Story

Biratangaje ! Babylin yavuze ko abasore batinya kumusaba ko batera akabariro kuko batinya ko afite igitsina gito

Next Story

Umukobwa w’imyaka 45 nyuma yo kwirya ku basore imyaka ikamusiga, arabatakambira avuga ko uwamwemera atamukwa kuko byose yiteguye kubyishyura

Latest from HANZE

Go toTop