Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Bushinwa witwa Pan Xiaoting yitabye Imana ubwo yari ari kwerekana imbona nkubone (live) uburyo yari ari kurya ibiryo byinshi birimo keke, chocalate, inkoko n’ifi ku rubuga rwa TikTok. urupfu rwe rwabaye nyuma y’amasaha 10 yari amaze ari kurya.
Pan Xiaoting wo mu gihugu cy’Ubushinwa yapfuye mu cyumweru gishize bitewe n’uko igifu cye cyashwanyutse mu gihe yari amaze kurya ibiryo bifite uburemere bw’ibiro 10 (10kg) , birimo izo keke n’ibyo byo kurya bindi.Ibisubizo by’isuzuma ry’abaganga byagaragaje ko igifu cye cyari cyarangiritse cyane kandi cyuzuyemo ibiryo bitari byatunganyijwe bivugwa ko cyaje guturika Acid igakwira mu mubiri wose.
Pan Xiaoting, wari ufite ibiro byinshi cyane, yabaye icyamamare mu Bushinwa kubera imikino ye yo kurya ibiryo byinshi imbere ya camera, umuco waturutse muri Koreya y’Epfo bizwi nka Mukbag.Amafunguro yakoreshaga buavugwa ko atari yujuje ubuziranenge nk’uko ikinyamakuru DailyMail kibitangaza.
Kuheza ubu, abaganga bari mu bukangurambaga bubuza abakoresha imbuga Nkoranyambaga kwiyahura bakoresheje imikino itari myiza bagamije kumenyekana cyane.
Undi muntu w’imyaka 32 wo muri Leta ya Pennsylavania nawe yabaye umukire kubera kwifata amashusho ari kurya amafunguro adatunganye agamije gukurura abantu no kwamamara.Muri aya mashusho , uyu mugabo akunze kwandihao ngo ‘I’m eating Myself’ cyangwa ndimo kwirya ugenekereje mu Kinyarwanda.Bivugwa ko uru rugendo we yarutangiye muri 2016.
Undi muntu ukoresha imbuga Nkoranyambaga by’umwihariko YouTube witwa Hungry Fat Chick cyangwa Candy Godiva , amaze kwamamara kuko nawe akora nk’ibyo nyakwigendera yakoraga ndetse nawe yishimira ko amaze kugira abarenga ibihumbi 280 bamukurikira [Subscribers] ndetse yinjiza atari munsi ya Miliyoni y’Amadorari.
Nyuma y’aho umuganga witwa Dr Andrew Harris , atangarije ko amafunguro akoreshwa n’aba bantu aba atameze neza, mu Gihugu cy’Ubushinwa bamaze guca umuco wo gufata bene aya mashusho.Ubwo Pan yapimwaga basanze mu nda ye harimo amafunguro adaseye neza.
Kurya ibiryo byinshi, bishobora gutuma igifu cyaguka bigatuma gisandara cyangwa bikagaza imitsi n’imiyoboro y’amaraso bikaba byatuma amaraso atembera nabi, uwabikoze akaba ashobora kurwara umuvuduko w’amaraso nk’uko byemejwe na Dr Harris twagarutseho haraguru.
Uyu mukobwa kandi ntabaye uwambere wishwe n’ibiryo kuko mu binyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi byagiye byandi abandi bantu benshi bagiye bicwa n’ibiryo gusa abenshi ntabwo baturikaga nkuko uyu byagenze.